wordpress nk’urubuga rucunga rukanamamaza izindi mbuga

Spread 'Where It Gets Done!

Intangiriro

Uburyo bukunzwe bwo gucunga amamiriyoni y’imbuga ni urubuga rugaragaza rukanamamaza izindi mbuga. Nuburyo bwiza haba kubatangizi hamwe nabamenyereye urubuga batezimbere murandasi yorohereza abakoresha, isomero rinini ry’ ikoranabuhanga rifasha imbuga gukora neza, hamwe ninsanganyamatsiko yihariye. Muri iki kiganiro, turaaganira ku gaciro ko kwishyiriraho urubuga rugaragaza izindi mbuga kuri murandasi byihuse kandi tuguhe inyigisho irambuye yukuntu wabikora mu minota itarenze 10.

Impamvu urubuga rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi ari uburyo bwo gucunga no kwamamaza imbuga(CMS) bukunzwe cyane

Ihinduka ry’urubuga rugaragaza izindi mbuga hamwe no gukundwa nabakoresha byarufashije kumenyekana bidasanzwe. Urubuga rwamamaza izindi mbuga, itandukanye nizindi mbuga za CMS, itanga uburyo butandukanye bwo kwihitiramo ibintu, ifasha abakoresha guteza imbere imbuga zitandukanye kandi zifite imbaraga. Hifashishijwe umuryango mugari hamwe namakuru agezweho, urubuga rwamamaza izindi yashoboye kwiteza imbere no guhuza nimpinduka zikorana buhanga.

Akamaro ko gukora neza urubuga rugaragaza izindi mbuga

Mugihe cyo gukora urubuga rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi, umuvuduko ni ngombwa. Urubuga rugaragaza izindi mbuga rwashyizweho neza rwemeza imikorere idahwitse, gukora neza, n’umutekano unoze. Ushobora kwemeza ko kwishyiriraho urubuga rwawe rugaragaza izindi mbuga nta nkomyi ukurikije amabwiriza yatanzwe muriyi ngingo, bizagufasha gukoresha neza igihe n’imbaraga byawe.

Kwitegura kwishyiriraho urubuga

Hariho intambwe nke zingenzi zo kwitegura gutekereza mbere yo gutangira gahunda yo kwishyiriraho urubuga rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi (WordPress):

Reba Ibisabwa kurubuga rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi (WordPress)

Uru rubuga rufite ibisabwa byihariye kugirango rukore neza. Mbere yo gukomeza kwishyiriraho, menya neza ko sububiko busangiza murandasi bwawe bwujuje ibi bisabwa. Ibi birimo kugira uburyo urubuga rwawe rukoreramo (PHP version 7.4 later, MySQL version 5.6 later), na Apache cyangwa Nginx nkuburyo buguhuza na mudasobwa bwawe.

Guhitamo abahuriza imbuga kuri murandasi neza

Guhitamo uhuriza imbuga kuri murandasi wizewe ningirakamaro mugutsinda kurubuga rwawe rugaragaza izindi mbuga kuri murandasi . Shakisha urubuga ruhuza imbuga rwujuje ibisabwa rutanga ububiko buhagije, umurongo mugari, hamwe nubufasha bwiza bwabakiriya. Reba ibintu nk’igihe batanga, ibiranga umutekano, nuburyo bworoshye bwo gukoresha mugihe uhisemo.

Kubona Izina Izina ry’ urubuga

izina ry’urubuga n’ikirango cyihariye cy’urubuga rwawe kuri murandasi.

Hitamo izina ry’urubuga rijyanye nibirango byawe cyangwa ibiri kurubuga. Ushobora kugura izina ryawe muri serivisi zitandukanye zo kwiyandikisha nka GoDaddy, Namecheap, cyangwa Google Domain.

Gushiraho Ibifasha urubuga

Kugirango ushyireho neza urubuga rwawe, gushiraho ibifasha urubuga ni ngombwa. Kurikiza izi ntambwe:

Gushiraho Ibifasha urubuga bigamije iterambere

Ibifasha urubuga iruteza imbere bigufasha kwinjiza no kugerageza urubuga rwawe kuri mudasobwa yawe mbere yo kuyikora. Ibifasha urubuga bizwi cyane biruteza iterambere birimo XAMPP, WAMP, cyangwa MAMP. Shyiramo ibifasha urubuga byatoranijwe ukurikije amabwiriza yatanzwe.

Kugena Ububikoshingiro bwa MySQL kurubuga rugaragaza izindi mbuga kuri murandasi

Uru rubuga rushingiye kububiko bwa MySQL kugirango rubike ibiri kurubuga byose. Menya neza ko ufite MySQL yashizwemo kandi ikora neza. Shiraho umukoresha mushya wa MySQL kurubuga rwawe kandi utange uburenganzira bukenewe.

Gukora Ububikoshingiro bw’urubuga rugaragaza izindi mbuga kuri murandasi

Ukoresheje igikoresho cyo gucunga MySQL, kora ishingiro rishya kurubuga rwawe rwamamaza izindi mbuga. Shyira izina ryihariye kuri kububiko shingiro bwawe kandi ubwibuke kugirango bukoreshwe mugihe cyo kwishyiriraho urubuga.

Gushaka no gukora urubuga rwamamaza izindi mbuga

Noneho ko wateguye ibifasha urubuga, igihe kirageze cyo gushaka no gushyiraho urubuga. Kurikiza izi ntambwe:

Hitamo uburyo bugezweho bw’urubuga

Sura urubuga rwemewe rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi hanyuma uhitemi uburyo bugezweho bw’urubuga. Ufate u wo buryo bushya bw’ urubuga ubushire mububiko bushya kuri mudasobwa yawe.

Gushira kuri mudasobwa ibigize urubuga rwawe

Ukoresheje umukiriya wa FTP, huza ububiko bwawe buhuriza hamwe hanyuma ubwohereze mububiko bwurubuga rwawe. shira dosiye y’urubuga muri ubu buyobozi.

Gushiraho Uruhushya rw’ibigize urubuga nuburyo bwububiko

Uruhushya rw’ibigize urubuga rukwiye ningirakamaro kumutekano n’imikorere yo kwishyiriraho urubuga rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi. Shiraho uburenganzira bukwiye bwububiko nibigize urubuga kugirango umenye neza ko urubuga rwawe rukora neza kandi rugakomeza kuba mumutekano.

Iboneza ry’urubuga rugaragaza izindi mbuga kuri murandasi

Hamwe na nibigize urubuga bihari, igihe kirageze cyo gushiraho igenamiterere. Kurikiza izi ntambwe:

Jya aho bashiriramo urubuga

Fungura urubuga rwawe rushakisha hanyuma ujye kuri URL y’urubuga rwawe. Uzajyanwa aho kwishyiriraho urubuga rwawe rugaragaza izindi mbuga kuri murandasi, aho uzarangiriza gahunda yo kurushiraho.

Kugena Igenamiterere Shingiro

Injiza amakuru afatika nkumutwe wurubuga, kwinjira, ijambo ryibanga, na imeri. Hitamo ijambo ryibanga rikomeye kugirango urinde umutekano wurubuga rwawe.

Kurema no Gushyira mubikorwa ibikorwa by’umutekano

Urubuga rwamamaza izindi mbuga rukoresha uburyo bw’umutekano kugirango ruhishe kandi turinde amakuru yabitswe muburyo bwibutsa bwabakoresha(cookes). Kanda ihuza ryatanzwe kugirango ukore uburyo bw’umutekano bwihariye hanyuma ubyongere kubiboneza urubuga rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi.

Iboneza ry’ Ububikoshingiro

Kugirango ushireho isano hagati y’urubuga nububiko bwawe bwa MySQL, kurikiza izi ntambwe:

Gutanga Amakuru y’ububiko shingiro kurubuga rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi

Injiza izina ryububiko, izina ryukoresha, ijambo ryibanga, hamwe nububiko nibihuza ububiko muburyo bwo kuboneza urubuga rwawe. Kanda kuri buto “Tanga”(submit) kugirango ukomeze.

Kugena ihuzwa ry’igenamiterere ry’ ububiko shingiro

Mubihe bimwe, ushobora gukenera guhindura ihuzwa ry’igenamitere. Mubusanzwe, igenamiterere risanzwe rikora neza, ariko vugana nuwaguhaye serivise niba ubonye ibibazo.

koresha inyandiko igaragaza uburyo bwo gushiraho urubuga rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi

Kugirango utangire icyiciro cya nyuma cyuburyo bwo kwishyiriraho, kanda ahanditse “Koresha iyinjizamo”. Urubuga ruzagaragaza ibikenewe kandi rushyireho imbonerahamwe ikenewe. Ushobora gukoresha izina ryibanga hamwe nijambobanga kugirango ugere kurubuga rwawe rwamamaza izindi nyuma yo kurwishyiriraho.

Guhindura Urubuga rwawe rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi uruhuza nibigezweho

Igihe kirageze cyo gukora urubuga rwawe rwihariye Mugihe wamaze kurushiramo neza. Fata ibi bikorwa:

Guhitamo no Gushiraho Insanganyamatsiko

Uru rubuga rutanga icyegeranyo kinini cyinsanganyamatsiko zubuntu kandi zishyuwe. Reba muburyo butandukanye hanyuma uhitemo insanganyamatsiko ihuza nurubuga rwawe. Muguhitamo buto “Shyira”, ushobora gushiraho insanganyamatsiko. Iyo irangije kwishyiriraho, ushobora kuyikoresha.

Gushiraho ikoranabuhanga ryingenzi rifasha urubuga gukora neza

Imikorere y’urubuga rwawe itezwa imbire niri koranabuhanga. Shyiramo ikoranabuhanga rifasha rikenewe nk’irivugurura rikagarura ibishobora kubura, iryita kumutekano, n’iriteza imbere uburyo bushakisha. Igenamiterere rya buri koranabuhanga rishobora guhinduka kugirango uhuze ibyifuzo byawe.

Gushiraho Ikiranga Urubuga no Kugaragara kw’urubuga

Guhindura izina nigaragara ryurubuga rwawe, jya kumwanya w’urubuga rwawe hanyuma ukande “Customize.” Kugirango ubungabunge ibirango, ohereza ikirango cyurubuga rwawe, hitamo amabara nimyandikire, hanyuma ushireho ibindi bice biboneka.

Kunoza imikorere y’urubuga rwamamaza izindi mbuga

Byombi uburambe hamwe n’uburyo bw’ishakisha byabakoresha bifashwa cyane nurubuga rwihuse kandi rusubiza. Hamwe nibi byahinduwe, ushobora kunoza imikorere yurubuga rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi:

Kugena serivise za Cache na CDN

Kwihutisha kohereza dosiye zihamye kurubuga rwawe, koresha serivisi za CDN cyangwa ikorana buhanga rifasha urubuga muri ubu buryo. Cache igabanya umurongo mugari kandi igabanya umutwaro w’ububiko busangiza.

Gushoboza igabanwya ryibigize urubuga(Gzp compression)

Kugabanya ingano ya dosiye no kwihutisha inshuro zurubuga, koresha Gzip compression. Gzip yihutisha umuvuduko wishakisha ry’ urubuga muguhuza dosiye mbere yo kohereza kuri mushakisha yukoresha.

Kugabanya dosiye ya CSS na JavaScript

Gabanya ingano ya dosiye ya CSS na JavaScript ukuraho umwanya adakenewe n’ibitekerezo. Ibi bigabanya dosiye kandi byongera imikorere yurubuga.

Ingamba zifatizo z’umutekano w’urubuga rugaragaza izindi mbuga kuri murandasi

Ni ngombwa kurinda urubuga rwawe ingaruka zishobora kubaho. Koresha ingamba zikurikira z’umutekano kugirango urinde urubuga rwawe:

Gukora ibyangombwa bikomeye byo kwinjira kurubuga rwawe

Mugihe ukora ibyangombwa byawe byinjira, vanga inyuguti nkuru-ntoya, imibare, ninyuguti zidasanzwe. Irinde gukoresha ijambo ryibanga rigaragara cyangwa ryoroshye gukekwa.

Gushyira mubikorwa ingamba zisanzwe zo kugarura ibishobora kubura

Kugira ngo wirinde gutakaza amakuru, buri gihe usubize urubuga rwa WordPress. Bika ububiko shingiro bwawe, dosiye, numutungo wibitangazamakuru ukoresheje ikoranabuhanga rifasha urubuga muri ubu buryo cyangwa ubyikorere.

Gushiraho ikoranabuhanga rifasha urubuga mubyumutekano

Kunoza umutekano wurubuga rwawe rugaragaza izindi mbuga, shyiramo ikoranabuhanga ry’umutekano nka Wordfence, Sucuri, cyangwa iThemes security. Ububuryo bw’ikoranabuhanga mugucunga umutekani butanga imikorere harimo kunoza uburyo burinda urubuga ibitero, n’ibishobora guhutaza urubuga hamwe nuburyo bwo gutahura amavirusi.

Umwanzuro

Hanyuma, gushiraho urubuga ntabwo bigomba kuba bigoye. Ushobora gushiraho urubuga rwawe muminota 10 ukurikiza amabwiriza yatanzwe muriki kiganiro. Intsinzi yawe kuri murandasi ishobora guterwa cyane nurubuga rwawe rwateguwe neza kandi rufite umutekano.

ibibazo bikunze kubazwa

hano hari ibibazo nibisubizo bijyanye nuko washyiraho urubuga rwamamaza izindi mbuga kuri murandasi:

iki niba habaye ikosa mukwishyiriraho urubuga?

Koresha amahuriro yubufasha bw’imbuga zamamaza izindi cyangwa abakozi bunganira sosiyete ihuza imbuga kugirango ukemure ibibazo byose.

Kugura insanganyamatsiko yibanze kurubuga rwanjye rwamamaza izindi mbuga birasabwa?

Oya, uru rubuga rufite umubare munini winsanganyamatsiko zubuntu zihari. Ibikorwa byinyongera nibikorwa byo guhitamo birahari hamwe ninsanganyamatsiko zishyurwa.

Haba hari ikoranabuhanga rifasha urubuga muby’ umutekano ya wurubuga rugaragaza izindi mbuga kuri murandasi ryatanzwe?

Nibyo, Wordfence, Sucuri, na iThemes security nibumwe muburyo bw’ ikoranabuhanga bukunzwe cyane mubyumutekano w’urubuga. Hitamo bumwe muribwo ukurikije ubushakashatsi nibikenewe kurubuga rwawe.

Leave Your Comment

error: Content is protected!! Please, contact us for help at support@ngirojobs.com, Thank you!